Isesengura: Uko Biden yitwaye kudasobanutse mu kiganiro mpaka kwongereye ubwoba ku myaka ye - BBC News Gahuza (2024)

Isesengura: Uko Biden yitwaye kudasobanutse mu kiganiro mpaka kwongereye ubwoba ku myaka ye - BBC News Gahuza (1)

Ibiranga iyi nkuru
  • Umwanditsi, Anthony Zurcher
  • Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC muri Amerika, mu kiganiro mpaka i Atlanta

Mbere yo ku wa kane nimugoroba, Abanyamerika benshi bari baragaragaje impungenge ku myaka ya Joe Biden no kuba ameze neza ku bushobozi bw'umubiri kuburyo yashobora gutegeka. Kuvuga ko iki kiganiro mpaka kitakuyeho izo mpungenge bishobora kuba ari kumwe mu gukikira (koroshya imvugo) cyane kuranze uyu mwaka.

Perezida Biden yaje ku kiganiro mpaka nta mbogamizi zikomeye zimutegereje, nuko aratsikira. Ntiyari ashamaje. Yagiye ategwa. Yagiye avuga ibidasobanutse.

Hafi muri kimwe cya kabiri cy'icyo kiganiro mpaka, itsinda rishinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Biden ryabwiye abanyamakuru ko Perezida arwaye ibicurane – uburyo bwo kugerageza gusobanura ijwi rye risaraye. Byashoboka ko koko abirwaye, ariko ibyo byanumvikanye nk'urwitwazo.

Mu gihe cy'iminota 90, akenshi yari ari ku kagozi (nk'uri hafi gutsindwa). By'umwihariko mu ntangiriro y'icyo kiganiro mpaka cyo ku mugoroba, bimwe mu bisubizo bye nta cyo byasobanuraga. Nyuma yuko ibitekerezo bye bitaye umurongo, yasoje igisubizo kimwe agira ati: "Amaherezo twatsinze Medicare" – uburyo budasanzwe (buteye kwibaza) bwo gukomoza kuri gahunda y'ubuvuzi ya leta igenewe abageze mu zabukuru.

Kate Bedingfield, wahoze ari umuyobozi wo gutangaza amakuru wa Biden, yari ari kuri televiziyo CNN ako kanya nyuma y'icyo kiganiro mpaka, ndetse yavuze nta guca ku ruhande ati: "Nta gushidikanya na gucye guhari, kiriya nticyari ikiganiro mpaka cyiza kuri Joe Biden."

Bedingfield yavuze ko ikibazo gikomeye cyane kuri Biden cyari ukwemeza abantu ko afite ingufu ndetse ko akomeye ku mubiri, kandi ntiyabikoze.

Uko ikiganiro mpaka cyakomezaga, mu ishusho nk'iy'umuteramakofe uri hafi gutsindwa, Biden yatangiye kwibasira cyane uwo bahanganye, mu muhate wo guhindura umurego ikiganiro cyari cyafashe. Kumwe muri uko kumwibasira kwageze ku ntego, bituma Trump asubizanya uburakari.

Ariko kuba ingingo nke za mbere zabajijweho n'abayoboye ibiganiro ba CNN zari no mu ngingo z'ingenzi z'abatora z'ubukungu n'abinjira mu gihugu – amakusanyabitekerezo agaragaza ko Abanyamerika bizera cyane Donald Trump kuri izo ngingo – byahuhuye ibintu kuri Perezida.

Mu gutebya nyuma y'ikindi gisubizo cya Biden, Trump yagize ati: "Rwose sinzi icyo yavuze ku musozo w'iyo nteruro, ndetse sintekereza ko na we akizi." Iyo nteruro ya Trump ishobora kuba yavuze mu ncamake ibyabaye nijoro.

Trump urasa ku ntego kurushaho

Skip podcast promotion and continue reading

Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of podcast promotion

Ahanini, Trump yagaragaje ikinyabupfura no kunyaruka muri icyo kiganiro mpaka. Yirinze guca mu ijambo n'amahane byabangamiye ikiganiro mpaka cya mbere cye mu mwaka wa 2020, nuko aho yabishoboye hose ahindura ikiganiro kwibasira imikorere ya Biden.

Yagiye yemeza ibintu bidafitiwe ibimenyetso hamwe n'ibitari ukuri, ariko ahanini Biden ntiyashoboye kumubyigira mu mfuruka ngo abimuvuguruzeho.

Urugero, ubwo ikiganiro mpaka cyari kigeze ku ngingo yo gukuramo inda, Trump yakomeje guhindura umurongo w'ikiganiro awerekeza ku cyo yise ubuhezanguni bw'abademokarate. Yavuze ibitari ukuri ko abademokarate bashyigikira gukuramo inda iyo abana bamaze kuvuka.

Gukuramo inda ni ingingo yagaragaye ko Trump ayifiteho intege nke hamwe n'abarepubulikani muri rusange, kuva haseswa icyemezo cy'urukiko mu rubanza ku gukuramo inda ruzwi nka Roe v Wade – umwanzuro wari wararinze uburenganzira bwo mu itegekonshinga bwo gukuramo inda, urukiko rw'ikirenga rwawusheshe mu mwaka wa 2022. Ariko Biden yananiwe kwibasira bya nyabyo Trump, kuri iyi ngingo ubundi Biden yashoboraga kuboneramo amanota.

Perezida yagize ati: "Ni ikintu kibi cyane, ibyo wakoze."

Umurwanyi uri hafi gutsindwa

Avuga nyuma gato yuko ikiganiro mpaka kirangiye, Visi Perezida Kamala Harris yemeye ko Perezida "yatangiye buhoro" ariko yavuze ko yarangije neza. Kuvuga gutyo ni ugukabya cyane mu gusigiriza ibyabaye, ariko ni ukuri ko uko ikiganiro mpaka cyakomezaga Biden yashoboye kwihagararaho.

Mu nteruro imwe izibukwa cyane, Biden yakomoje ku kuba Donald Trump yarahamwe n'ibirego bishingiye ku kivugwa ko ari umubano w'urukundo yagiranye n'umukinnyi wa filime z'urukozasoni Stormy Daniels, avuga ko Trump afite "imico y'injangwe yo mu gasozi [indaya]".

Arakaye cyane, Trump yasubije ati: "Sinakoranye imibonano mpuzabitsina n'umukinnyi wa filime z'urukozasoni."

Trump yanagaragaye asumbirijwe ubwo yavugaga ku gisubizo cye ku gitero cyo ku itariki ya 6 Mutarama (1) mu 2021 ku nyubako y'inteko ishingamategeko y'Amerika.

Mbere, yagerageje guhindura ikibazo kijyanye n'uruhare rwe muri izo mvururu, ashaka kugihinduramo kwamagana imikorere ya Biden, ariko kuri iyi nshuro Biden ntiyamuhaye amahwemo.

Biden yagize ati: "Yashishikarije ba bantu kujya kuri Capitol Hill [ahakorera inteko ishingamategeko y'Amerika]. Yicaye amasaha atatu mu gihe abajyanama be bamwingingaga ngo agire icyo akora. Nta kintu na busa yakoze."

Trump yanakomeje gusuna no gukwepa ikibazo ubwo yabazwaga niba azemera ibizava mu matora yo muri uyu mwaka wa 2024.

Hakurikiyeho iki?

Iki ni cyo kiganiro mpaka cya mbere kibayeho mbere cyane mu mateka ya vuba aha y'Amerika, ku ruhande rumwe kubera ko itsinda rya Biden ryabishatse gutyo.

Imwe mu mpamvu ni uko bashatse ko rubanda ihanga amaso Trump hakiri kare muri iki gihe cyo kwiyamamaza, iryo tsinda ryizera ko abatora bo muri Amerika bizabibutsa akajagari karanze ubutegetsi bwe.

Ariko nyuma y'iki kiganiro mpaka, abantu benshi bagiye kuganira cyane ku kuntu Biden yitwaye kurusha ku ko Trump yitwaye.

Indi mpamvu itsinda rya Biden rishobora kuba ryarashatse ko haba ikiganiro mpaka mbere, ni uko byaha umukandida wabo igihe gihagije cyo kuzanzamuka ava mu kwitwara nabi. Amaherezo, iki gishobora kuba ari cyo kibaha akanyabugabo nyuma y'ibyabaye ku wa kane nijoro.

Abademokarate bazakora inama nkuru y'ishyaka muri Kanama (8), ubwo bazashobora gutanga icyerekezo cyo mu nyandiko kurushaho ku cyo manda ya kabiri ya Biden yaba ihishiye Abanyamerika. Ndetse hari n'ikindi kiganiro mpaka giteganyijwe muri Nzeri (9) – nikiba – kizaba kicyibukwa cyane mu mitwe y'Abanyamerika ubwo bazaba berekeza mu matora mu Gushyingo (11).

Ariko abademokarate benshi bashobora kuba bibaza niba amahirwe ya kabiri y'ikiganiro mpaka na Trump azagira icyo ahindura ku muntu wabo. Ndetse bamwe, muri iki gihe, bashobora kuba barimo gutekereza ukuntu babona undi mukandida perezida w'iri shyaka.

Itsinda ryo kwamamaza Biden rifite hafi amezi abiri yo gucubya imihengeri. Byasaba imyivumbagatanyo yeruye kugira ngo abademokarate bareke umukandida wabo – watsindiye bimworoheye intumwa zihagije mu matora y'ibanze akaba umukandida w'ishyaka. Nibura kugeza ubu, nta bademokarate bakomeye banenze ishyaka ryabo ku mugaragaro, nubwo amakuru avuga ko bamwe batanze impuruza mu biganiro bitagaragaza umwirondoro wabo bagiranye n'abanyamakuru.

Ubwo BBC yamubazaga ku kuba bishoboka ko habaho abandi bakandida mu ishyaka cyangwa gusimbura perezida nk'umukandida, Quentin Fulks, umuyobozi wungirije w'ibikorwa byo kwamamaza Biden, yavuze ko ibyo "ntitugiye kubiha icyubahiro cyo kubiha igisubizo".

Yongeyeho ati: "Perezida Biden agiye kuba umukandida w'abademokarate, ndetse Perezida Biden agiye gutsinda amatora."

Niba mu minsi iri imbere itsinda ryo kwamamaza Biden rishoboye gutuma abo mu ishyaka bongera umuhate wo kumushyigikira, ibyo bya mbere yemeje bishobora kuba ari ukuri. Donald Trump ubwe yagaragaje ko abanyapolitiki bashobora guhura n'ibigeragezo bikaze bakabisohokamo.

Ariko nyuma y'ikiganiro mpaka cyo mu ijoro ryacyeye, abademokarate benshi bashobora kugira impungenge zikomeye ku bishobora kumubaho mu Gushyingo.

Isesengura: Uko Biden yitwaye kudasobanutse mu kiganiro mpaka kwongereye ubwoba ku myaka ye - BBC News Gahuza (2024)

References

Top Articles
Latest Posts
Article information

Author: Tuan Roob DDS

Last Updated:

Views: 5687

Rating: 4.1 / 5 (62 voted)

Reviews: 85% of readers found this page helpful

Author information

Name: Tuan Roob DDS

Birthday: 1999-11-20

Address: Suite 592 642 Pfannerstill Island, South Keila, LA 74970-3076

Phone: +9617721773649

Job: Marketing Producer

Hobby: Skydiving, Flag Football, Knitting, Running, Lego building, Hunting, Juggling

Introduction: My name is Tuan Roob DDS, I am a friendly, good, energetic, faithful, fantastic, gentle, enchanting person who loves writing and wants to share my knowledge and understanding with you.